Amateka y'u Rwanda 16 :

1.1.1. Umuhango wo kubambura no kubikira ibwami

Indamutsa yaramutsaga babanje kubambura bakabamburana n'inkoko. Indamutsa yaramutsaga ku gasusuruko, ariko iz'imivugo zabaga zavuze.

Kera kose Abami barabikirwaga bakabambuzwa ingoma "Umuhinza yari umubambuzwa-Shakwe".

Kera Abiru igihe cy'ibikira n'ibambura bavuzaga "Igihubi cyagabanye Gihanga" nyuma ku ngoma ya Rwabugili, Abatimbo baje guhimba "Umutimbo" kuva ubwo akaba ari wo ubambura ukanabikira.

Mu ibambura, barabyukaga kare bakareba umuseke, bakosa. Umunyeshakwe akajyana ishakwe, akagenda akadondaho bigatinda. Hakaza "Abanyansengo" n'imandwa zitwaga "Ibihayi" zambaye amasunzu y'ibiharangu.

Hakurikiragaho abaja bitwaga "Abangakurotwa" bahimbwe na Nyiramuroroge bagendanaga n'amariza bakabyina ngo ingoma yabo ni "Shema ndende".

Ubwo rero ku gasusuruko, hagataho umuhango w'indamutsa, igatanga ibihe by'imibonano n'iby'indi mirimo.

Ibikira rikaza kugira umwanya waryo, nyuma y'igitaramo cya nimugoroba.

1.2. Ibiranga Ingoma Nyiginya n'ibishyitsi byayo

Ibyarangaga ingoma Nyiginya ni byinshi, ariko iby'ingenzi ni ibi bikurikira:

1.2.1. Ubwami n'umwami

Ubwami ngo bukomoka kuri "Gihanga cyahanze inka n'ingoma". Dukurikije ibivugwa mu migani ku mavu n'amavuko y'Abanyiginya (imigani bise ibirari) bavuga ko abasekuruza ba Gihanga bakomoka kuri Kigwa (ngo wamanutse mu ijuru).

Na ho umwami ngo si Imana, kandi ngo Rurema ni yo imuhitamo. Hari n'amazina y'ibisingizo bamuhaga. Amwe ni aya: Umugabe (nyina akitwa umugabekazi), Nyiringoma, Nyirigihugu, Nyiringabo, Nyirinka, Nyabami (umwami w'abami), Nyagasani (utanga ihirwe cyangwa umugisha), Sugu (mu bisigo bivuga usumba byose), Nyamugirubutangwa (uca urubanza rudakuka).

Umwami yagombaga gutegekana na nyina, nyina yaba atakiriho akagira umusimbura akaba nyina mu bwami (bigomba kuba byarabaga igihe cy'iyimikwa gusa, kuko Murorunkwere, nyina wa Rwabugili, yapfuye ntihagire umusimbura).

1.2.2. Ibimemnyetso by'ubwami (babyitaga "Inyonga")

Ikirangabwami cy'ibanze cyari "ingoma y'ingabe" Rwoga, yaje gusimburwa na Kalinga. Ngo ikirangabwami cy'ibanze ku ngoma ya Gihanga cyari inyundo, hanyuma kuri iyo ngoma himikwa urusengo (nka bene izi bavuza) rwitaga Nyamiringa.

Mu w'1950, urwo rusengo rwari rukiriho ibwami. Nyuma y'urwo rusengo, ngo Gihanga yimitse ingoma Rwoga aba ariyo iba ingabe.

Ibyo byose ariko ngo baba babyitirira Gihanga ngo kuko Rubunga igisekuruza cy'abiru b'Abatege b'I Remera rya Kabagali ari igisekuruza cya 16 cya Sezibera, umwami uherutse w'abo biru wari ukiriho mu w' 1970.

1.2.3. Ibishyitsi by'ubutegetsi bwa cyami

Ibishyitsi (inkingi) by'ingenzi by'ubwami bw'Abanyiginya ni bitanu. Muri byo umuntu aribanda cyane cyane ku murongo wa politiki ya cyami.

Igishyitsi cya mbere cyari inka: kuva kera cyane, zongeraga abagaragu (ubuhake), bityo ingabo zikiyongera, bigatuma nyirazo agira amaboko.

Igishyitsi cya kabiri ni ingabo zagombaga kuba nyinshi: zagombaga no kuba ziyemeje gupfira Kalinga.

Igishyitsi cya gatatu ni ikoro ryari rifite akamaro ku buryo bubiri: Hari ugutunga abadahinga bagashobora guhugukira politiki, imyidagaduro n'intambara kandi rigatuma abakobwa n'abagore b'imfura badakora imirimo ivunanye nko guhinga, kuvoma n'ibindi, hari no kugaragaza ko abatangaga ikoro bayobotse maze umwami akagabura ibya rubanda, maze agakunda akitwa "umunyabuntu" Igishyitsi cya kane ni ububasha bwo kwica agakiza: Umwami n'umugabekazi bari bafite uburenganzira bwo kwica no kuzimya inzigo.

Igishyitsi cya gatanu ni umurongo wa politiki ya cyami.


Urundi rutonde
Intambara yo ku Rucuncu :
Intambara ya mbere y'isi :
Intambara ya kabiri y'isi :
Amateka y'u Rwanda 01 :
Amateka y'u Rwanda 02 :
Amateka y'u Rwanda 03 :
Amateka y'u Rwanda 04 :
Amateka y'u Rwanda 05 :
Amateka y'u Rwanda 06 :
Amateka y'u Rwanda 07 :
Amateka y'u Rwanda 08 :
Amateka y'u Rwanda 09 :
Amateka y'u Rwanda 10 :
Amateka y'u Rwanda 11 :
Amateka y'u Rwanda 12 :
Amateka y'u Rwanda 13 :
Amateka y'u Rwanda 14 :
Amateka y'u Rwanda 15 :
Amateka y'u Rwanda 16 :
Amateka y'u Rwanda 17 :
Amateka y'u Rwanda 18 :
Amateka y'u Rwanda 19 :
Amateka y'u Rwanda 20 :
Amateka y'u Rwanda 21 :
Amateka y'u Rwanda 22 :
Amateka y'u Rwanda 23 :
Amateka y'u Rwanda 24 :
Amateka y'u Rwanda 25 :
Amateka y'u Rwanda 26 :
Amateka y'u Rwanda 27 :
Amateka y'u Rwanda 28 :
Amateka y'u Rwanda 29 :
Amateka y'u Rwanda 30 :
Amateka y'u Rwanda 31 :
Amateka y'u Rwanda 32 :
Amateka y'u Rwanda 33 :
Amateka y'u Rwanda 34 :
Amateka y'u Rwanda 35 :
Amateka y'u Rwanda 36 :
Amateka y'u Rwanda 37 :
Amateka y'u Rwanda 38 :
Amateka y'u Rwanda 39 :
Amateka y'u Rwanda 40 :
Amateka y'u Rwanda 41 :
Amateka y'u Rwanda 42 :
Amateka y'u Rwanda 43 :
Amateka y'u Rwanda 44 :
Amateka y'u Rwanda 45 :
Amateka y'u Rwanda 46 :
Amateka y'u Rwanda 47 :
Amateka y'u Rwanda 48 :
Amateka y'u Rwanda 49 :
Amateka y'u Rwanda 50 :
Amateka y'u Rwanda 51 :
Amateka y'u Rwanda 52 :
Amateka y'u Rwanda 53 :
Amateka y'u Rwanda 54 :
Amateka y'u Rwanda 55 :
Amateka y'u Rwanda 56 :
Amateka y'u Rwanda 57 :
Amateka y'u Rwanda 58 :
Amateka y'u Rwanda 59 :
Amateka y'u Rwanda 60 :
Amateka y'u Rwanda 61 :
Amateka y'u Rwanda 62 :
Amateka y'u Rwanda 63 :
Amateka y'u Rwanda 64 :
Amateka y'u Rwanda 65 :
Amateka y'u Rwanda 66 :
Amateka y'u Rwanda 67 :
Amateka y'u Rwanda 68 :
Amateka y'u Rwanda 69 :
Amateka y'u Rwanda 70 :
Amateka y'u Rwanda 71 :